Print

Riderman yavuze uburyo umuraperi mugenzi we ’Jay Polly’ yiyemera bidafite ishingiro

Yanditwe na: Martin Munezero 30 June 2019 Yasuwe: 2358

Riderman asubiza Jay Polly yagize ati: "Sinibaza ko ibyo yavuze ari ukuri, njye natangiye umuziki Jay Polly ataratangira kuririmba, none se n’ubwo mbere namusigariragaho afunze?"

Riderman mu mvugo ye ituje yumvikanishije ko ibyatangajwe na Jay Polly ari nko kwiyemera gusa kudafite aho gushingiye.

Riderman yabajijwe n’umunyamakuru ubutumwa yaha Jay Polly nuko amusubiza agira ati "Karibu mu muryango nyarwanda." Amagambo yo kwakira Jay Polly muri sosiyete nyuma y’igihe yamaze afungiye gukubita no gukomeretsa umugore we.

Ibi Riderman yabitangarije mu karere ka Rubavu nyuma yo kurangiza kuhataramira mu bitaramo bya Iwacu Muzika Fest aho yongeye gushimangira ko ari mu bayoboye abahanzi bakunzwe mu Rwanda. Uyu muraperi yafanwe bikomeye n’abaturage bo muri aka karere bamweretse urukundo ku rwego rwo hejuru.