Print

RDC: Umurwanashyaka wa Lamuka yarasiwe mu myigaragambyo yabereye I Goma arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2019 Yasuwe: 2116

Iyi myigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora ya RDC yatsinzwe na Tshisekedi yateguwe na Lamuka,yakomwe mu nkokora na polisi ubwo bari mu gace kitwa Majengo ko muri komine Karisimbi.

Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kamena 2019,nibwo abarwanashyaka ba Lamuka babanje guhurira ahitwa Mutinga mbere y’uru rugendo rwo kwigaragambya,gusa byarangiye umwe muri bo ahasize ubuzima.

Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Lamuka i Goma, Robert Zibawanza yabwiye Radio Okapi ko umurambo w’uyu muntu wigaragambyaga wahise ujyanwa ku bitaro by’intara