Print

Umusore w’imyaka 23 yafashe ku ngufu umukecuru w’imyaka 59 amusanze muri pariki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2019 Yasuwe: 3067

Uyu musore yafatiye ku ngufu uyu mukecuru muri pariki arangije amwishima hejuru amubwira ati “ukoze akazi keza”.

The sun yatangaje ko uyu musore yakubise ikintu ku mutwe inyuma,agwa hasi arangije amufata ku ngufu bari muri iyi pariki.

Uyu mugizi wa nabi yafashe ku ngufu uyu mukecuru nyuma yo kumubwira ko aramwica ndetse amubwira n’ibigambo by’urukozasoni.

Uyu musore yafashe ku ngufu uyu mukecuru kuwa 12 Ugushyingo 2017 ariko nyuma y’iperereza ryakorewe ku bikumwe bye byasigaye ku madarubindi yari yambaye ndetse n’amatembabuzi yasize ku myenda y’uyu mukecuru yafashe ku ngufu.

Uyu Qoro yatawe muri yombi nyuma y’iminsi 3 afashe ku ngufu uyu mukecuru ariko urubanza rwe rwasomwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize akatirwa igifungo cy’imyaka 11.

Uyu mukecuru wafashwe ku ngufu yabwiye urukiko ko nyuma yo gufatwa ku ngufu n’uyu musore yashatse kwiyahura ndetse ngo yamaze igihe yarihebye.