Print

Ali Kiba yanze kujya mu ndirimbo mukeba we Diamond arimo

Yanditwe na: Martin Munezero 1 July 2019 Yasuwe: 2600

Abdul Sykes uzwi ku izina rya Dully Sykes, ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya hariya muri Tanzania yavuze ko Ali Kiba yanze kugaragara mu ndirimbo ye kubera ko irimo igice kimwe Diamond na we agomba kuririmbamo.

“Ni ukuri, ni ko bimeze Ali yanze kugaragara mu ndirimbo yanjye gusa nta kibazo dufitanye, njyewe nkunda murumuna wanjye Ali.”

“Nta muntu n’umwe wavuga Ali Kiba nabi ngo numve ko ari ukuri, undi navuga Diamond binshimishe. Bose ndabakunda, ndamutse nanze Ali cyangwa Diamond naba ndi ikigoryi, bariya bose turi umuryango umwe.”

Dully Sykes uririmba mu njyana ya ‘Dancehall’ aherutse gukorana na Harmonize indirimbo yise ‘Nikomeshe’ bakoreye mu nzu itunganya umuziki ya Diamond yitwa WCB (Wasafi Classic Baby).

Diamond na Ali Kiba nubwo hari ifoto yasakaye mu minsi ishize bari kumwe basuhuzanya ariko bo hgati yabo harangwa akantu ko kutumvikana aho buri umwe aba avuga ko arenze undi cyane ko n’abahanzi bakorera mu nzu zitunganya umuziki zaba bombi Wasafi na Rockstar batakorana indrimbo ndetse usanga banazirana cyane.

Ibi uyu musore washatse guhuza aba bagabo bombi yabigarutseho avuga ko kuri ubu abahanzi benshi bahagaritse gukorana na we kubera gukorana na Wasafi [WCB], uretse ko we yanavuze ko byaba ari ubujiji guhangana na Wasafi.

Ibi nanone bigaragarira mu mazina bo ubwabo biyita aho usanga Diamond Platnumz yiyita Simba bisonuye intare nk’umwami w’ishyamba rya Bongo (Umuziki wa Tanzania), Kiba nawe uzasanga ahantu henshi ku mbugankoranyambaga akoresha ntihabura ijambo King Kiba avuga ko nawe ari umwami Kiba.