Print

Rusizi: Umugeni yasanzwe mu Kivu yapfuye nyuma y’umunsi umwe akoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 5621

Uyu Mukarurema Christine wasezeranye imbere y’ Imana na Niyigena Emmanuel ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena muri ADEPR Rusunyu, paruwasi ya Rwahi,iherereye mu murenge wa Gihundwe,yabuze mu ijoro yashyingiweho,bucya mu gitondo umugabo we n’abaturanyi be bamushaka kugeza ubwo babonye umurambo we kuri uyu wa Mbere saa 12h45 mu kiyaga cya Kivu.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza,abaturage bo mu murenge wa Nkanka bavuze ko uyu mugore yaryamye n’umugabo we nyuma y’ubukwe ariko saa kumi n’imwe za mu gitondo,ahamagarwa n’umuntu kuri telefoni,asohoka ayitaba ndetse abwira umugabo we ko agiye ku bwiherero ariko ntiyagaruka.

Nyuma y’igihe uyu mugabo ategereje ko umugore agaruka agaheba,yatangiye kumushaka ndetse yitabaza abaturanyi bwira atabonetse,kugeza ku munsi w’ejo ubwo basangaga umurambo we mu Kivu muri metero 15 uvuye ku kiyaga cya Kivu hafi y’ishyamba rya Pharmaquina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nkanka, Nyirazaninka Antoinette, yatangaje ko ku ya 1 Nyakanga saa sita z’ amanywa abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo wa Mukarurema ureremba mu Kivu.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gihundwe mbere y’ uko ushyingurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, gusa urupfu rwe rwabereye benshi urujijo aho bamwe bavuga ko yishwe, abandi bakavuga ko yarozwe kwiyahura ibizwi nko gushambagiza.

Amakuru yatanzwe n’umushumba wa paruwasi ya Rwahi ari uko uyu mugeni yari amaze amezi 2 asa n’ufatwa n’ibintu bisa n’igicuri ndetse ngo yahoraga yigunze bituma ajyanwa kwa muganga n’umuryango we,basanga nta burwayi afite.


Comments

gatare 2 July 2019

RIP Madame.Birababaje cyane.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.