Print

Miss Mwiseneza Josiane yavuze uburyo bamutereye inda Online

Yanditwe na: Martin Munezero 3 July 2019 Yasuwe: 9388

Uyu nyampinga wakunzwe na rubanda mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, avuga ko na we yirirwa abona biriya bihuha byirirwa bicaracarara.

Mu mvugo irimo agatwenge ati “Nyine ngo banteye inda online nanjye amafoto mbibona gutyo nk’uko nawe ubibona.”

Uyu mukobwa wamamaye mu irushanwa ry’abakobwa beza ku mubiri, mu mico no mu bumenyi, avuga ko hari n’abavuga ko yishyingiye ubu abana n’umugabo.

Ati “Ntabwo naburana na bo ngo mvuge ngo barambeashyera urumva ko naba mbaye nkabo ngiye guterana amagambo.”

Agereranya ibi bimuvugwaho nk’imiyaga ihutera ikagenda igahita. Ati “Ni imiyaga nikomeze ihuhe nababwira iki.”

Miss Mwiseneza uvuga ko nta n’umukunzi afite, avuga ko agiye gukora channel ya youtube na we akavuguruza ibi bihuha biriho bimuvugwaho.