Print

Chelsea FC yamaze gutangaza umutoza mushya usimbura Maurizio Sarri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 1693

Frank Lampard w’imyaka 41 wamaze imyaka 14 akinira ikipe ya Chelsea FC hagati mu kibuga agaca agahigo k’umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi,yasinye kuri uyu wa Kane taliki ya 04 Nyakanga 2019 nk’umutoza mushya wa Chelsea FC avuye mu ikipe ya Derby County mu cyiciro cya kabiri.

Frankie yagize ati “Ndishimye cyane kuba ngarutse mu ikipe ya Chelsea FC nk’umutoza.Buri wese azi urukundo dukunda iyi kipe n’amateka twasangiye.Intego yanjye nyamukuru ni ugukora cyane ngahesha ikipe ibikombe.Sinjye uzarota ntangiye akazi.”

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granovskaia we yagize ati “Frank azi byinshi kuri iyi kipe kandi umwaka ushize yerekanye ko ari umutoza ukiri muto ufite ejo heza.”

Frank Lampard wasinye amasezerano y’imyaka 3,azahembwa akayabo ka miliyoni 16,5 z’amapawundi,cyane ko buri mwaka azajya ahembwa akayabo ka miliyoni 5,5 ku mwaka.

Mu mikino 648 Frank Lampard yakiniye Chelsea FC, yayitsindiye ibitego 211,atanga imipira ivamo ibitego 150 ayifasha gutwara Premier League 3,Champions League, Europa League, FA Cup 4, League Cup 2.





Frank Lampard wahoze ari inshuti y’umuherwe wa Chelsea FC,Abramovic yagizwe umutoza wayo