Print

ShaddyBoo agiye guterana ingumi n’undi mukobwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 July 2019 Yasuwe: 3793

Shadia Mbabazi uzwi nka Shaddy Boo avuga ko abakobwa bagenzi be bagomba gutinyuka bakiga gukina imikino njyarugamba kuko igorora umubiri kandi uyizi akaba yabasha kwirwanaho bibaye ngombwa.

Atangaje ibi nyuma yo gutumirwa muri uyu mukino njya rugamba uzaba kuri uyu wa gatanu taliki 5 Nyakanga 2019.

ShaddyBoo ahamya adashidikanya ko nawe azajya muri ring agaterana amakofe n’uwo bazaba bamuhuje nawe.

Avuga ko umukino wa KickBox yawukunze kuva kera.

Ati:“Uyu mukino ndawukunda kandi nzaba mpari nkine abantu babireba. Nk’abari n’abategarugori, uyu mukino wadufasha kugira imbaraga z’umubiri ndetse bikaba byadufasha mu kwitabara mu gihe hari uwaba agiye kuduhohotera.”

Iriya mikino kandi izahuza abagabo basanzwe bawukina barinmo abo mu Rwanda no muri Tanzania.

Indwanyi za mbere zizahabwa imidali n’amafaranga ibihumbi Frw 150 naho indwanyi zizagira umwanya wa kabiri zihabwe ibihumbi Frw 80 n’impamyabumenyi zigaragaza ko bitabiriye imirwano ya Rwanda Peace Kickboxing Tournment.


Comments

Emmanuel 5 July 2019

Shaddy boo oyeeee!!! umwe muribo azahasiga amenyo tu! NDEBERA NAWE SHADDY BOO NTAMENYO AFITE??????