Print

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Kongo yageze i Kigali

Yanditwe na: Martin Munezero 6 July 2019 Yasuwe: 3565

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, riraza gutangira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, Heegan yo muri Somalia ikina na Green Eagles yo muri Zambia saa saba, mbere y’uko APR FC icakirana na Proline FC yo muri Uganda saa cyenda n’igice.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 21 harimo bane bashya mu bo iheruka kugura , yaje iherekejwe n’umuherwe wayo Moïse KATUMBI icumbitse muri Hôtel Dove i Kigali, mbere yo kugera mu murwa mukuru w’u Rwanda mu ijoro ryakeye. Abakinnyi iyi kipe yazanye ntabwo barimo Meschack Elia uri kumwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyo kimwe na kizigenza Mputu Tresor.

TP Mazembe izaba itozwa nka avid MWAKASU nk’umutoza wayo mukuru, akazaba yungirijwe na Robert KIDIABA wabaye umuzamu wayo ukomeye cyo kimwe na Charles MUSONDA.

TP Mazembe izamanuka mu kibuga ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru icakirana na Rayon Sports, mu mukino wo mu tsinda rya mbere uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.