Print

Umugore yababaje benshi kubera amafoto agaragaza uburyo yahohotewe bikabije n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2019 Yasuwe: 5585

Uyu mwongerezakazi yavuze ko uyu wahoze ari umukunzi we yamukubise cyane kugeza ubwo se witwa Simon amuyoberwa kubera ukuntu yari yangiritse cyane.

Mu kiganiro Jenna yahaye ikinyamakuru The Mirror,yatangaje ko umugabo we Mark Whiteside yamukubise cyane hafi no kumwica akaba yahisemo kubitangaza kugira ngo arwanye ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse aburire n’umukobwawundi uzakundana na Mark Whiteside.

Yagize ati “ubu ntabwo ari ubutumwa bwo kugira ngo abantu bangirire impuhwe,Ndakomeye cyane nkuko nahoze ntarahohoterwa ariko sinshobora guceceka ngo ndeke kugaragaza ubugome bwe kuko sinazibabarira aramutse abikoreye undi muntu.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri,yareze uyu mugabo we babyaranye umwana umwe mu bana be mu rukiko rwa Preston mu Bwongereza,akatirwa igifungo cy’amezi 14 ,kuri uyu wa Gatanu.






Comments

Inshutimpire Iradius 15 August 2019

uwo mugabo akwiye igihano cyo gufungwa burundu nasoni afite zo gukubita umugore agashaka kumwica...


mazina 6 July 2019

Nyamara iyo bagihararanye bavuga ko "bari mu rukundo".Muribuka ibyo Jay Polly yakoreye umugore we,akamukura amenyo.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.