Print

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” yongeye kubona ikipe muri Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 3397

Uyu mugabo ufite ubuhanga mu gukina hagati mu kibuga,yongeye gusubira mu gihugu cya Tanzania nyuma y’imyaka 2 yayimazemo akinira AZAM FC.

Mugiraneza uri ku rutonde rw’abakinnyi baherutse kwirukanwa na APR FC,yari amaze iminsi acecetse ariko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Nyakanga 2019,hasohotse amafoto agaragaza ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania.

Nyuma y’imyaka umunani yari amaze akinira APR FC akanayigiriramo ibihe byiza, Mugiraneza yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzaniya muri 2015, ayivamo nyuma y’imyaka 2.

Nyuma y’iyi myaka 2 abanza mu kibuga,Mugiraneza yaje kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ayimaramo umwaka umwe, ayivamo agaruka muri APR FC yari amazemo umwaka ari kapiteni wayo.

Umutoza wa KMC,Jackson Mayanja yafashije Kinondoni Municipal Council Football Club kwerekeza mu mikino ya CAF Confederations Cup ariyo mpamvu baguze inararibonye Mugiraneza Jean Baptiste.


Umukinnyi w’inararibonye Mugiraneza Jean Baptiste yerekeje muri KMC


Comments

kay 10 July 2019

hahahah umukecuru yongeye yariye