Print

Umu Slay Queen ukomeye yashyingiranywe n’umugabo umurusha imyaka 30 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 5452

Uyu muherwe w’umusaza witwa Bob Mwaze yishumbushije iyi nkumi nyuma yo kuva mu gihugu cya Nigeria akajya gutura muri Zambia.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiriye mu kabyiniro rugenda rukura none bageze nyuma batangariza rubanda ko bagiye kurushinga.

Uyu mukobwa witwa Makayi yavuze ko agubwa neza iyo ari mu biganza by’uyu musaza umukunda ndetse ngo ariwe yari yarabuze cyane ko ngo abasore yakundanye nabo babaga bishakira iraha gusa.

Yagize ati “Murabizi abantu bamwe babereyeho kunenga abandi,nabonye urukundo nyuma y’igihe kirekire.Mbere nakundanye n’abasore batari bakuze ndetse bambeshyaga ariko nyuma nahuye n’umusore unkunda cyane.

Tumaze amezi 7 tuziranye kandi mu minsi mike,ubu twamaze gutegura amataliki y’ubukwe bwacu ndetse n’igihe tuzambara imyenda yera.”

Makayi yabwiye abanyamakuru ko ababyeyi be batigeze batinda ku kuba yarakundanye n’umugabo umurusha imyaka 30 ngo kuko imyaka ari imibare gusa.Yavuze ko na perezida Macron w’Ubufaransa yashyingiranywe n’umugore w’imyaka 76 kandi afite 44.





Comments

Rugwe 10 July 2019

Iri rikambwe buriya rishobora kuba ryibitseho agafaranga.