Print

Akagambane kakorewe Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira mu Burundi bikamuviramo gufungirwa ubusa kamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2019 Yasuwe: 2247

Umwe mu bahoze mu buyobozi bwa FFB,utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye ikinyamakuru SOS Media Burundi gikorera kuri Internet ko uyu Habimana yagambaniwe kuko abayobozi b’iri shyirahamwe rya Ruhago batishimiye ko umuntu utazi politiki yakwinjira mu buyobozi bw’umupira w’amaguru mu Burundi.

Yagize ati “Ishyirahamwe riyoborwa na politiki.Ni igikoresho cyifashishwa muri Propaganda y’ishyaka riri ku butegetsi.Abashaka kugira icyo bakora muri FFB bafatwa nabi kandi FIFA itegeka ko politiki itagomba kwivanga mu mupira.”

Amakuru aravuga ko abayobozi bakomeye bo mu ishyaka rya CNDD FDD n’abo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ngo ntibigeze biyumvisha ukuntu uyu Habimana yagizwe Visi perezida muri FFB ariyo mpamvu bahisemo kumukorera akagambane kamujyana muri gereza.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyavuze ko ibahasha yarimo ibihumbi 20 by’amadolari yahawe Habimana Aimable ngo ayishyire abakinnyi mu gikombe cya Afurika mu Misiri yaguranwe n’umushoferi wamutwaye amujyanye ku kibuga cy’indege.

Nkuko ngo byari byateguwe n’aba bayobozi bo muri CNDD FDD,uyu mushoferi yahawe ibahasha yarimo amadolari 140 ayisimbuza iyi yari yahawe Habimana y’ibihumbi 20 by’amadolari,ageze imbere y’abakinnyi yari agiye guha aka gahimbazamusyi mu mujyi wa Alexandria,asanga harimo utudolari duke arumirwa.

Uyu muyobozi yasabye abakinnyi kwihangana ababwira ko ashobora kuba yataye amafaranga yabo mu nzira,bituma ahita afungwa hanyuma FFB yohereza andi madolari ibihumbi 20 y’agahimbazamusyi.

Habimana watawe muri yombi kuwa 04 Nyakanga nkuko bivugwa na SOS Media Burundi,afungiwe muri gereza mbi yitwa SNR aho ari gukorwaho iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi.

Ikipe y’Uburundi yari mu itsinda B mu gikombe cya Afurika hamwe na Nigeria,Madagascar na Guinea.Yatsinzwe imikino yose yo muri iri tsinda ndetse ntiyabashije no kwinjiza igitego.

Umuyobozi wa FFB ni Hon.Reverien Ndikuriyo, usanzwe ari umurwanashyaka wa CNDD FDD ndetse akaba anahabwa amahirwe yo kuzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka utaha, igihe Nkurunziza azaba atisubiyeho ku byerekeye kutiyamamaza.


Comments

11 July 2019

wapi ivyo n’ububenshi, ivya Aimable bifise izindi mpamvu atari iza politike, namwe muzoze muratangaza inkuru mwabanje gutohoza neza.


Ndori 11 July 2019

uwo Muyobozi uterura ishashi irimo umunyu akumva iremereye kimwe n’irimo ipamba nage namufunga, aba agaragaje umuginga kereka niba hari undi wayimutwaje kugera Misiri nabwo yari gufungura akabara mbere yokugera imbere yabo yarayashyiriye,ibi ntibyumvikana nagato.


Zungu 11 July 2019

ariko ko uziko burya abarundi barimo ibijuju byinshi!! ubuse uyu muyobozi nyazi gutandukanya uburemere bwa amadorali 20 000 nirimo amadorali 140. uziko n’uruyoya rwabasha gutandukanya ibi bintu. abarundi murarushe kabisa kubera ubujuju bwanyu none murashaka nokubeshya abandi. iyinkuru sindayemeye nagato. ibi byerekana ko udakunda leta y’uburundi apfa kuvuga gusa ibyo abonye atitaye ko abo abwira bazi ubwenge bwo gutekereza. wowe isafuriya irimo inusu y’umuceri wumva iremera kimwe nirimo 10 kgl?????!!!!