Print

Rutamu Elie Joe wamamaye mu itangazamakuru yashyize hanze amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2019 Yasuwe: 8797

Uyu munyamakuru w’imikino wakunzwe na benshi mu Rwanda, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, uruhererekane rw’amafoto yaranze ubukwe bwe n’uyu mugore we bari kumwe n’inshuti n’abavandimwe kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Nyakanga 2019.

Nubwo Rutamu yashyize ku mbuga ze zirimo Facebook na Instagram aya mafoto, ntiyigeze agira byinshi atangaza nubwo benshi batunguwe n’ubu bukwe bwe butigeze buvugwa mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Rutamu Elie Joe yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 2018 yerekeza muri Amerika kwiga amasomo ajyanye no n’ibyo kugurisha abakinnyi.

Rutamu wambitse impeta umukunzi we Rebecca muri Mata uyu mwaka,yogeje imipira kuri Radio zitandukanye mu Rwanda zirimo Radio Flash, Isango Star Radio Rwanda na Radio 1.