Print

Perezida Kagame yageze muri Angola aho araganirira na Museveni n’abandi baperezida bo mu karere[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2019 Yasuwe: 4898

Iyi nama yatumiwemo kandi FelixTshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ndetse na Museveni wa Uganda kugira ngo bose barebere hamwe icyakorwa ngo uyu mutekano wongere ugaruke,inyeshyamba zihashywe.

Muri Gicurasi uyu mwaka,nibwo Perezida w’u Rwanda, uwa Angola ndetse n’uwa RDC bari bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu buhahirane ariko nanone no kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu birasirazuba bwa Kongo.

Ntibyatinze kuko mu ntangiriro za kamena uyu mwaka, imwe mu mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo yatangiye kuraswa ndetse bamwe bafatwa mpiri, aho bivugwa ko umutwe wa Kayumba Nyamwasa wahazahariye cyane.

Ibihugu bya Uganda,u Rwanda na RDC bahangayikishijwe n’imitwe ihungabanye umutekano irimo,FDLR,ADF,Red TABARA,n’izindi.

Ikindi gishobora kwigwaho muri iyi nama n’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, umaze imyaka irenga ibiri utifashe neza.

U Rwanda rushinja Uganda gufasha abashaka guhungabanya umutekano warwo,guhohotera abanyarwanda berekeza muri iki gihugu aho amagana yabo yaburiwe irengero,ndetse abandi bajugunywa ku mupaka barabaye intere,abandi baramugaye.

U Rwanda ruvuga ko abaturage barwo bagikorerwa ihohoterwa ku butaka bwa Uganda, bamwe bagafungirwa mu magereza ari na ko bakorerwa iyicarubozo gusa Leta ya Uganda yahakanye ibi birego ahubwo ishinja u Rwanda gufunga imipaka ku buryo budasobanutse.

Leta y’u Rwanda yavuze ko abashoramari barwo bagiye bahohoterwa na Leta ya Uganda,ibicuruzwa byabo bikangizwa ndetse ibindi bigafatirwa bagahura n’igihombo gikomeye.

Iyi nama irahuza aba bakuru b’ibihugu irabera mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, kuri uyu wa Gatanu,taliki ya 12 Kamena 2019.