Print

Young Grace yahishuye igitsina cy’umwana agiye kubyara

Yanditwe na: Martin Munezero 12 July 2019 Yasuwe: 1944

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace [Young Grace] wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop kuri ubu ari mu byishimo byo kwakira imfura ye y’umukobwa.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru isimbi yahishuye ko azabyara umukobwa ndetse azahita amwitwa Diamant izina ry’ikinya espanyore risobanura diyama.

Yagize ati “Nzabyara agakobwa.”

Yaboneyeho kuvuga ko azibaruka mu gihe cya vuba ndetse yongeraho ko iyi minsi ntakindi kintu atekereza cyane uretse umwana we ndetse ko azamufasha muri buri kimwe cyose nka nyina umubyara.

Yaboneye ho gushimira by’umwihariko abantu batandukanye bamuha bafi barimo nyina umubyara ,abavandimwe be ndetse n’inshuti ze muri rusange.

Yabajijwe bimwe mu bintu ateganyiriza umwana we navuka asubiza ko azajya amwambika neza akamwitaho muri buri kimwe ngo ndetse naramuka nawe ashatse kwinjira muri muzika azamushyigikira.