Print

FC Barcelona yababaje benshi kubera ibyo ishaka gukorera Philippe Coutinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2019 Yasuwe: 5365

Rutahizamu Antoine Griezmann akunda cyane nimero 7 ariyo mpamvu bivugwa ko ikipe ya FC Barcelona yafashe umwanzuro wo kuyambura Coutinho wayambaraga cyane ko ngo bifuza no kumurekura.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Antoine Griezmann yasinyiye ikipe ya FC Barcelona amasezerano y’imyaka 5 nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni 120 z’amayero.

Coutinho ntakundwa n’abafana ba FC Barcelona kubera ko yananiwe kubigaragariza ariyo mpamvu iyi kipe yifuza kumugurisha muri iyi mpeshyi ikabona uburyo bwo kugura Neymar Jr.

Coutinho waguzwe miliyoni 142 muri Liverpool,aherutse gufasha Brazil kwegukana igikombe cya Copa America itsinze Peru ibitego 3-1.

Antoine Griezmann wambara nimero 7 aho agiye hose,arifuza kuyihabwa no muri FC Barcelona ariyo mpamvu Coutinho ashobora kuyamburwa.

Ibinyamakuru bimwe byatangaje ko iyi nimero Coutinho yamaze kuyamburwa ndetse ngo Griezmann azerekwa abafana ariyo yambaye.



Coutinho ashobora kwamburwa nimero 7 igahabwa Griezmann