Print

Oprah yanyanyagije inoti mu banyamakuru bo muri Tanzania bagwirirana bazitoragura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2019 Yasuwe: 4704

Kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Nyakanga 2019,nibwo uyu wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti,yakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kubamurikira urubuga rwa Internet rushya ruzajya rugurishirizwaho filimi zo muri Tanzania, rwitwa Swahiliflix,kirangiye ahita akora mu isakoshi avanayo akayabo k’amashilingi atangira kuyabanyanyagizamo,icyari akazi gihinduka gutora inoti.

Aba banyamakuru bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino bari kugwirirana hasi bashaka kuyora menshi mu gihe uyu mugore we yagendaga arekura make make hasi.

Uwoya yabanje gusaba imbabazi aba banyamakuru bamaze umwanya munini bamutegereje yakererewe, niko guhita afata aya mashilingi ayabanyanyagizamo bagwirirana batanguranwa kuyatora induru ziravuga.

Uwoya yabwiye aba banyamakuru ko ayo mafaranga yabahaye ari ayo kubashimira ko bakomeje kuzamura sinema ya Tanzania.


Comments

GATERA Dickson 16 July 2019

Nkunze gusoma inkuru zanyu nyinshi pe! Ariko hari ibikunze kunsetsa, ukuntu mwandika inkuru imwe, mukayiha umutwe mwiza rwose pe! Hanyuma wasoma igihimba cyayo (contents) ukibaza niba ariko byakagombye kwitwa! Usanga akenshi mwanditse ibintu mwarangiza mukivugira kumateka y’umuntu aho kuvuga kubyo mwatangaje nk’umutwe!