Print

Wa mupasiteri wazanye Ebola mu mujyi wa Goma byarangiye imuhitanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2019 Yasuwe: 4209

Uyu mugabo bivugwa ko ari umupasiteri, yari yagiye i Goma mu modoka itwara abagenzi aturutse mu gace ka Butembo, agace iyi ndwara imaze guhitanamo amagana menshi y’abantu.

Bikekwa ko uyu mupasiteri ari naho yanduriye iyi ndwara mbere yo kuza i Goma.
Sylvain Kanyamanda, umuyobozi wa Butembo, yabwiye BBC ko muri Kongo uwo mupasiteri yishwe na Ebola bari mu nzira bamusubiza i Butembo ku kigo cyita ku banduye iyi ndwara.

Yagize ati: "IcyatuGezeho ni umurambo".

Ebola imaze guhitana abantu barenga 1600 kuva yakwaduka ku nshuro ya 10 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo umwaka ushize.

Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda hakajijwe ingamba zo kwirinda, nk’uko ejo Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda yabitangarije ku mupaka wa Gisenyi na Goma.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yavuze ko "umuntu basanganye iyi ndwara yasubijwe i Butembo, abo bagendanye mu modoka nabo bashyizwe mu kato".

Nibwo bwa mbere Ebola yari igeze muri umwe mu mijyi minini ya Kongo.

Ahantu hose abantu binjirira mu mijyi muri aka gace hari ibikorwa byo gupima abantu umuriro ndetse n’aho bakarabira intoki mbere yo kwinjira.

Mu mujyi wa Goma bagomba gutegereza iminsi 21 kugira ngo barebe ko hagaragara umuntu wayanduye mu bari kumwe na pasiteri cyangwa ntawanduye.

Inkuru ya BBC