Print

Gicumbi: Habineza yariwe n’ikiryabarezi bimutera kwiyahura arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2019 Yasuwe: 4853

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere,nibwo uyu mugabo yasanzwe mu nzu aryamye amerewe nabi,iruhande rwe harambitse icupa ry’umuti wa Tsiyoda bituma benshi bemeza ko yawunyoye nubwo yari agifite akuka.

Habineza yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Rwesero amerewe nabi cyane birangira aguye muri ibi bitaro.

Biravugwa ko Habineza yari abanye nabi n’umugore we, nyuma yo kugurisha inka yabo hanyuma amafaranga ayamarira mu gukina y‘Ikiryabarezi.Habineza yashyinguwe kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Nyakanga 2019.

Abaturanyi be bavuga ko yabonye amafaranga yose ayamariye mu gukina ikiryabarezi kimaze kubata abatari bake mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Rusizana Joseph yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu muturage basanze aho aryamye hari agacupa k’umuti wa Tsiyoda.

Rusizana uyobora Umurenge wa Rwamiko ati: “Nibyo, umuturage twasanze yenda gupfa, tumujyana, nyuma ajyanwa ku Bitaro bya Byumba niho yaje gupfira.”

Yongeyeho ko nubwo abaturage bavugaga ko yazize gukina ikiryabarezi, ngo ntawabimenya neza kuko ikizwi neza ngo yacungaga umutungo w’urugo nabi.

Yagize ati “Mbere yari umuntu witeje imbere nyuma aza gukena cyane bimutera ikibazo mu mutwe, aba umusinzi.”

Inkuru ya Umuseke.com


Comments

GATERA Dickson 16 July 2019

Ikiryabarezi kugikina bisaba kwihangana iyo uriwe! Gusa imikino yose ijyanye n’amahirwe iyo utayitondeye ishobora kukumerera nabi, bikakuviramo guhangayika gukomeye, guta ubwenge, kubatwa nabyo, ndetse bikanarangira umuntu abigenje uko uyu muvandimwe yabigenje! Icyo nashishikariza abantu mwese, murekere aho rwose kwitabira iyi mikino yose bita iy’amahirwe! Ibi bita kubetinga nabyo ni ikiyobyabwenge mubindi! Nubwo bamwe bibatunze nk’akazi!