Print

Rugwiro watsinze igitego cya mbere muri Rayon Sports ntiyanyuzwe n’ibyo batanze imbere ya KCCA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2019 Yasuwe: 2053

Nyuma yo gutsindwa na KCCA ibitego 2-1,Rugwiro Herve yabwiye abanyamakuru ko bababajwe no gusezererwa hakiri kare mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ndetse we abona batitanze uko bikwiriye.

Yagize ati “Nibyo tuvuye mu irushanwa ariko ntituvuyemo nk’abantu bitembereraga gusa,ntako tutagize.Murabizi benshi turi bashya,ntabwo twakoranye imyitozo myinshi.Nk’abavuye muri APR FC twahagaritse imyitozo tuza habura iminsi 2 ngo CECAFA itangire,ntabwo twari duhagaze neza ku buryo twatanga ibyishimo nkuko twabyifuzaga.Tuvuyemo kare ariko ntako tutagize.

Nkuko nabivuze mu buryo bwa Fitness ntabwo twari tumeze neza.Buri muntu wese niwe uzi ubushobozi bwe ariko icyizere nari mfitiye ikipe yacu ya Rayon Sports,ntabwo ibyo twagombaga gutanga aribyo twatanze kubera ko hari byinshi tutahuje kubera igihe.KCCA ni ikipe twagombaga gutsinda.”

Rugwiro Herve waraye agize umukino mwiza yavuze ko we na bagenzi be bagiye kwitegura cyane kugira ngo bazitware neza mu mikino izakurikiraho.

Umuyobozi wa Rayon Sports Sadate,yabwiye abanyamakuru ko Rayon Sports itararangiza kwiyubaka kuko hari ibyuho bike babonye bagomba kuziba mbere y’uko amarushanwa nyafurika atangira.


Rugwiro yavuze ko we na bagenzi be batitanze uko yabyifuzaga


Comments

Alexander 17 July 2019

ubuyobozi nibubirebe rwose batwubakire ikipe batugarurire Rhobertinho Kuko azi gusoma umukino uriya ntavuge ngo abakinnyi ntibaramenyerana Kuko Robertinho akiza yarabikoze ntabwo yigeze atsindwa nkuko Ovambe ari gutsindwa


Gaga 17 July 2019

kiriya gitego cya 2 Rayon sports yatsinzwe kizajya kigishwa mumashuri ya ruhago.bashaka kwereka abanyeshuri ingaruka zo kutamenyerana kw’abakinnyi, umuvuduko muke waba myugariro na marcage mbi z’abadefanceur, amakosa nkariya ubundi akosozwa ibitego kumakipe akomeye nka KCCA iba ityaye kuriya.


Bweru 17 July 2019

Rayon birabasaba gukora cyane kugirango bamenyerane kuko KCCA ubona iziranye cyane pe. umutoza nawe narusheho kumemya gusoma match kuko muri Rayon iyo udatsinda tacyo uba umaze imbere y’abafana, muri rayon hahora pressure.