Print

Pique umusore wateye inda Young Grace yahamije ko yatandukanye nawe anavuga uburyo atari we mukobwa wa mbere n’uwanyuma[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2019 Yasuwe: 6656

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye mu mwaka washize, bigenda bishimangirwa n’amafoto ndetse n’amashusho aba bombi bagendaga bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo nubwo ubu bose bayasibye.

Mu ijoro ryo kuya 19 Nzeri 2018 ubwo Young Grace yizihizaga isabukuru y’imyaka 25, Pique yaramutunguye maze atera ivi imbere ye n’inshuti zabo amusaba ko yazamubera umugore maze undi nawe aramwemerera, ibi bikaba byarabereye mu Nyakabanda.

Kugeza ubu Pique ashimangira ko kuba yari yaramwambitse impeta ubu bakaba baramaze gutandukana ngo ntago wari umwanzuro yafashe ahubutse kuko ngo yari yarabanje kubitekerezo.

Uyu musore udashaka kuvuga impamvu nyamukuru yatumye atandukana na Young Grace yavuze ko burya mu rukundo abantu babiri batababura ibyo bapfa, bityo ngo nawe na YG bafite ibyo bapfuye bituma bashyira akadomo kuby’urukundo rwabo.

Pique yavuze ko kuba yaratandukanye na Young Grace bitamuciye intege mu rukundo kuko ngo ntago ariwe mukobwa wa mbere bakundanye kandi ngo ntanubwo ariwe wa nyuma bazakundana.

Rwabuhihi Hubert wari usanzwe anakina umupira w’amaguru mu ikipe yitwa Heroes yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiona y’u Rwanda yatangaje ko nibya Ruhago yamaze kubivamo ngo agiye gushakira amahirwe mu yindi mirimo.

Young Grace ubu utwite inda y’imvutsi amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo nuko yaba yaragiye iwabo ku ivuko i Rubavu,aho ateganya kubyarira akitabwaho n’ababyeyi be.


Comments

nonsense 17 July 2019

waramuriye mn,,

uhita umuta,, hhhhb