Print

Johnny Clegg umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Epfo wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Asimbonanga’ yitabye Imana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 July 2019 Yasuwe: 1343

Benshi bakundaga kumwita ‘white Zulu’, azwi cyane kubera muzika ye yarwanyaga politiki y’ivangura ya Apartheid mu bihe byari bigoye kuririmba kuri iyo ngingo.

Johnny asize umugore we bari bamaranye imyaka 31 n’abahungu babiri Jesse na Jaron. Ronny Quinn wari umaze imyaka myinshi ahagarariye ibikorwa bye bya muzika ni we watangaje urupfu rwa Jonny.

Johnny yaririmbye mu mihango yo guherekeza umukambwe Nelson Mandela, yanabashije kwiga kuvuga no kuririmba mu rurimi rw’iki-Zulu, umuziki we uramamara cyane mu Banyafurika y’Epfo ndetse no mu bantu benshi muri Afurika.

Yamamaye cyane mu ndirimbo ze zuje ubutumwa nka ‘Asimbonanga’ (yaririmbanye na Savuka), ‘Scatterings of Africa’, ‘Africa’, ‘Ibhola lethu’ n’izindi zizakomeza kwibuka ibihe byose.


Comments

Emma 18 July 2019

Njye nababaye kubera John. Imana imwakire mubayo


Giséle 18 July 2019

Imana ikwakire mubayo, natwe tuzahora tukwibuka RIP😥