Print

Abakoresheje Face App porogaramu ibahindura abasaza baburiwe ingaruka bashobora guhura nazo

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2019 Yasuwe: 7862

Mu minsi ibiri ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’abantu batandukanye basakaje hanze amafoto yabo agaragaza ari abasaza cyangwa abakecuru.

Iyi Porogaramu ifite ubushobozi butandukanye burimo guhindura isura ya nyirayo ariko afite iminkanyari mu maso, n’imvi mu mutwe no mu bwanwa ndetse n’ibindi.

Abahanga mu bijyane n’ubushakashatsi bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga baburiye abantu bose bakoresha iyi Porogaramu,vpnMentor blog babwiye Dail mail dukesha iyi nkuru ko abantu bakoresha izi Apps barya bari menge kuko bashobora kubura amwe mu mafoto yabo bari batunze muri telephone yabo,kubera ko bamaze guha uburenganzira busesuye iyi Porogaramu ihindura amasurabwo gukora ibyo ishaka muri telephone gendanwa zabo.

Twakwibutsa ko Face App yatangiye mu 2017 itangaijwe n’Abarusiye, ifite ubushobozi bwo guhindura amafoto y’abantu, yongera ubwiza, igabanya imyaka, guhindura imisatsi, gushyira ibishushanyo ku mubiri [tattoo] n’ibindi byinshi bitandukanye bitewe nicyo umuntu yifuza kuyikoraho.