Print

Umugabo yakubise umugore we aramwangiza cyane nyuma yo kumufata ari gusomana n’undi mugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2019 Yasuwe: 5994

Uyu mugore utavuzwe amazina,yaguwe gitumo n’umugabo we ari gusomana n’umugabo w’abandi,niko gukubitwa mpaka umunwa we wangiritse cyane.

Nta makuru menshi yatangajwe kuri uru rugomo uyu mugore yakorewe n’umugabo we gusa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amafoto y’uyu mugore wahohotewe n’uyu mugabo we.

Ihohoterwa rikorerwa abagore rikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi ariyo mpamvu uwashyize hanze aya mafoto yasabaga polisi gukurikirana umugabo w’uyu mugore wamukoreye ibya mfura mbi.


Comments

jero 20 July 2019

Harya ubwo ibyo umugore yarimo akora ntahohoterwa ry’umugabo we ririmo??cg nuburenganzira bwabagore????