Print

Amerika yigambye kurasa drone ya Iran yatambaga hafi y’ubwato bwayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2019 Yasuwe: 2197

Perezida Donald Trump yavuze ko igisirikare cya US cyarashe iriya drone ubwo yegeraga ubwato bwayo bw’intambara buri mu kigobe cya Hormuz.

Trump yavuze ko aka kadege karashwe nyuma y’aho kegereye ku bwato bwa USA kuri metero 1,000,bahamagara Iran ngo igasubize inyuma,babima amatwi.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019 nibwo Donald Trump yavuze ko aka kadege kegereye ubwato bwa USA bitwa USS Boxer basaba ko kasubizwa inyuma Iran ibima amatwi birangira karashwe.

Ku ruhande rwa Iran bavuze ko nta ndege yabo bazi ko yahanuwe nkuko byatangajwe na minisitiri wayo w’Ububanyi n’amahanga, Abbas Araghchi.

Yagize ati “Nta drone twatakaje I Hormuz cyangwa ahandi.Mfite agahinda ko uss boxer ishobora kuba yarashe indege yabo bwite.”

Ibi bije nyuma y’aho kuwa 20 Kamena uyu mwaka, Iran nayo yahanuye drone ya USA.


Comments

GATARE 19 July 2019

Muli Hormuz Strait (Detroit d’Hormuz) haranuka intambara ikomeye ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi,Russia na China nibashaka gufasha Iran.Igiteye ubwoba cyane nuko Iran ifatanyije na Syria hamwe na Hezbollah bavuga ko Amerika nibatera bazasuka kuli Israel missiles zigera kuli 200 000 ku buryo Israel yose yahinduka umuyonga (ash).Benshi bahamya ko Israel izihimura itera atomic bombs kuli Iran,Syria na Lebanon,bigatera Third World War (WW3). Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko ibintu birimo kubera ku isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.