Print

Umunyamakuru w’imikino Benjamin uzwi nka Gicumbi yarahiriye kubana akaramata na mugenzi we bakorana Ingabire Delphine [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2019 Yasuwe: 6220

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Benjamin na Delphine, wabereye ku Murenge wa Remera, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019.

Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’ mu kogeza umupira kuri Radio10 yahishuye urwo akunda Ingabire Delphine tariki ya 30 Ukuboza 2018 amambika impeta y’urukundo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, hakurikiyeho gusaba no gukwa.Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana,uzaba kuri uyu wa 20 Nyakanga 2019, muri Lycée Notre Dame de Citeaux.







Comments

mazina 19 July 2019

Bazabyare Hungu na Kobwa.Birashimishije kubona abantu bakorana mu kazi barongorana.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.