Print

Rayon Sports yamaze kwisubiza Micheal Sarpong wavugwaga muri Orlando Pirates

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2019 Yasuwe: 8830

Micheal Sarpong watsinze ibitego 16 muri shampiyona ishize,yavugwaga mu ikipe ya Orlando Pirates mu gihugu cya Afurika y’Epfo ariko iyi kipe nyuma yo kumukoresha igeragezwa ntiyigeze itangaza niba izamugura ariyo mpamvu Rayon Sports yari yayihaye igihe ntarengwa cyo kuri uyu wa Gatanu saa sita cyaje kurangira ikamwisubiza.

Sarpong wakunzwe na benshi mu mwaka w’imikino ushize kubera ubuhanga bwe bwo gutaha izamu,yongerewe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mikino ya CAF Champions League nyuma yo kubona ko nta gahunda Orlando Pirates ifite yo kumugura.

Rayon Sports yari yiteze ko Orlando Pirates izagura uyu rutahizamu ibihumbi 150 by’amadorali,ariko byarangiye itayatanze ariyo mpamvu yahisemo kwisubiza uyu musore ukiyifitiye amasezerano.

Kuri uyu wa Gatanu,Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yabwiye Radio Rwanda ko uretse Sarpong hari undi rutahizamu w’umunya Ghana bazanye mu igeragezwa ndetse bari kuvugana na Nyandwi Sadam kugira ngo yongere amasezerano.


Comments

Jjhg 19 July 2019

Nimutubarize ’numutoza uko bimeze


19 July 2019

Wawo twamwisubijekoko imana ishimwe kbx kuyitanga I lose