Print

Weasel Manizo yasibye amafoto yose yashyize kuri Instagram ye ari kumwe na Sandra Teta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2019 Yasuwe: 4838

Ikinyamakuru Howwebiz cyatangaje ko urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi ndetse batagicana uwaka nkuko byari bisanzwe aho buri gihe babaga bari kumwe mu tubyiniro.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Weasel yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe na Sandra Teta gusa nyuma y’amasaha make yahise ayisiba yo n’ayandi yose bari kumwe.

Urukundo rw’uyu Munyarwandakazi na Weasel rumaze iminsi ruvugwa cyane aho bagaragaraga cyane bari gusangira ka wine,basohokanye mu tubyiniro ndetse mu kwezi gushize uyu muhanzi yakoreye ibirori by’igitangaza Teta ku isabukuru ye.

Mu minsi ishize byavugwaga ko Weasel yateye inda Sandra Teta gusa yabihakanye yivuye inyuma.