Print

Rayon Sports yamaze kugarura umutoza Robertinho wigaruriye imitima y’abafana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2019 Yasuwe: 3503

Nyuma y’aho amasezerano ya Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo arangiriye,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaramuganirije ariko ntibabasha kumvikana ariyo mpamvu bamuretse bahita batangira kurambagiza abandi barimo Olivier Ovambe watoje CECAFA Kagame Cup.

Mu minsi ishize nibwo Robertinho wari umaze amezi abiri mu biruhuko yabwiye abafana ba Rayon Sports ko ibyo ubuyobozi bw’ikipe bwamuhaye yabyemeye ariko ntibamwoherereze itike kandi akunda Rayon Sports,bituma benshi basaba perezida Munyakazi Sadate kumugarura nawe abaha amasaha 72 ko azaba yagarutse.

Amakuru agera ku umuryango ni uko Robertinho yamaze kohererezwa itike,igisigaye ari uko agera mu Rwanda agasubira ku kazi ke.

Robertinho wamaze kongererwa amasezerano y’umwaka umwe, azagera mu Rwanda kuwa Kabiri,ahite atangira gutegura ikipe izahagarararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League.

Rayon Sports izamenya ikipe bazacakirana tariki ya 27 z’uku kwezi mu gihe imikino yombi y’ijonjora ribanza izaba hagati ya tariki 9 n’iya 24 Kanama 2019.

Rayon Sports ikomeje gushaka abandi batoza bazakorana na Robertinho cyane ko uwitwa Nkunzingoma Ramadhan we yamaze kwerekeza muri Police FC.