Print

Ikipe y’igihugu ya Algeria ’Les Fennecs’ yakiriwe gitwari n’ibihumbi by’Abanya-Algeria[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2019 Yasuwe: 1442

Ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Les Lions de la Teranga ya Senegal igitego kimwe ku busa.

Igitego cya rutahizamu Baghdad Bounedjah ni cyo cyafashije Algeria gutwara igikombe cya Afurika ku ncuro ya kabiri, nyuma yo gutwara icyo mu 1990.

Abanya-Algeria babarirwa mu bihumbi bari bagiye kwakira ikipe yabo ku kibuga cy’indege cya Houari Boumediene, mu rwego rwo kuyereka ko batewe ishema n’ibyo yakoze.

Nyuma hakurikiyewe umuhango w’akarasisi ko kwereka Abanya-Algeria igikombe, mu muhango witabiriwe n’abaturage benshi bari buzuye imihanda yo mu murwa mukuru Algies, ari na ko bazunguza amabendera y’igihugu cyabo.