Print

Marcelo yateje impaka mu bakunzi ba ruhago ubwo yatangazaga umukinnyi urenze hagati ya Neymar Jr na Hazard

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2019 Yasuwe: 3929

Marcelo yabwiye abanyamakuru ko nubwo Eden Hazard ari umukinnyi mwiza cyane,atari ku rwego rwa Neymar Jr ndetse asaba abantu kureka kubagereranya.

Yagize ati “Eden ni umukinnyi mwiza cyane.Afite ubuhanga budasanzwe nka Neymar Jr ndetse bombi bari mu bakinnyi 5 bakomeye ku isi.Ntabwo abantu bakwiriye kubagereranya ariko kuri njye mbona Neymar ariwe muhanga cyane.

Neymar ni umukinnyi bigorana kumenya ibyo agiye gukora,biragoye kumuhagarika.Dufite umukinnyi umeze nka Neymar Jr byaba ari byiza gusa sinjye ufata umwanzuro.Real Madrid ihora ikora ibishoboka byose kugira ngo itunge abakinnyi beza.”

Benshi mu bakunzi ba ruhago banenze aya mahitamo ya Marcelo wemeje ko Neymar Jr arusha ubuhanga Hazard aho bavuze ko ntacyo uyu munya Brazil yageraho kubera imyitwarire ye idahwitse.

Abakunzi ba ruhago babinyujije kuri Twitter bagiye bahererekanya aya magambo ya Marcelo benshi bemeza ko Neymar Jr yahoze ari umukinnyi ukomeye ariko ubu utamubarira mu beza kubera imyitwarire ye hanze y’ikibuga ndetse n’imvune ahorana.



Marcelo yemeje ko Neymar Jr arusha Hazard umupira