Print

Diamond Platnumz yashimiye Imana kubera ko atanduye virusi itera SIDA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2019 Yasuwe: 2548

Ubwo yari mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko gukoresha agakingirizo,uyu Nasibu Abdul uzwi nka Diamond,yabwiye abanyeshuli b’ishuli rya Musoma Utalii College riherereye ahitwa Tabora ko ashimira Imana cyane kuba ataranduye agakoko gatera SIDA kuko yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abakobwa benshi.

Yagize ati “Narokotse kubera ko Imana yamfashije cyane.Nkimara kwisuzumisha narahiye kutazongera gusubira mu nzira nahozemo.Ndabibabwira nanjye nibwira.Nahisemo kubana na Tanasha gusa.”

Ubu bukangurambaga Diamond Platnumz yabukoze ari kumwe na bagenzi be babana mu nzu ya WCB aho yabwiye aba banyeshuli ko bakwiriye kujya bakoresha agakingirizo ndetse asaba abakobwa kwamagana abagabo babashora mu mibonano mpuzabitsina nta dukingirizo bafite.


Comments

mazina 22 July 2019

Abantu benshi bakinisha Imana.Bavuga ko bakunda Imana,ko bayitinya,bayishimira,etc...Nyamara bagakora ibyo itubuza.Bible ivuga ko GUKUNDA IMANA bisobanura gukora ibyo idusaba.Abantu baramutse koko bakunda Imana,ibi byose byavaho:Ubusambanyi,intambara,ubujura,akarengane,ruswa,etc...Ntabwo ari Imana yarinze Diamond Sida,ahubwo ni chance yagize.Kandi buriya akenshi akoresha Agakingirizo.Bible ivuga ko Imana yanga abantu bose bakora ibyo itubuza.Urugero,muli Zaburi 5:6,havuga ko yanga abantu bose bamena amaraso.Igihano izaha abakora ibyo itubuza,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo.