Print

Perezida Trump arifuza kumva inkuru mbi iturutse muri Irani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2019 Yasuwe: 2037

Ubwo yari kumwe na perezida wa Pakistani Imran Khan mu ruzinduko arimo muri Amerika,Donald Trump yavuze ko yiteguye kumva ko hari ikibi cyabaye kuri Irani ndetse ngo iki gihugu gikabije gukora iterabwoba.

Ibi perezida Trump yabitangaje nyuma y’amasaha make Irani yemeje ko yafashe intasi 17 z’Amerika 17 kandi bamwe muri bo yabakatiye urwo gupfa.

Kuri uyu wa mbere,nibwo Leta zunze ubumwe z’Amerika na Irani bongeye guterana amagambo, bitera impagarara mu basirikare ba Irani n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bashobora gukozanyaho.

Irani yavuze ko imaze umwaka wose itaye muri izi ntasi za USA, nyuma y’igihe kinini zari zimaze zikusanya amakuru ku nzego zikomeye mu gihugu cya Irani, harimo iza gisirikare n’ibikorerwamo ndetse n’ibijyanye n’ingufu za nucleaire.

Yaba perezida Trump hamwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa USA,Mike Pompeo bahakanye ibi birego bya Irani.