Nkuko Radio na TV 1 babitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo,Kuri uyu wa kabiri umuyobozi wa RIB,Col Jeannot Ruhunga yababwiye ko uyu munyamakuru wabo,Constantin Tuyishimire umaze icyumweru yaraburiwe irengero, bamenye ko yari mu karere ka Rubavu nyuma akaba ashobora kuba yarambutse umupaka yerekeza muri Uganda.
Tuyishimire wakoreraga akazi mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru,yabuze kuwa 16 Nyakanga 2019,amara iminsi 2 atavugana n’abayobozi be ndetse n’umuryango we bituma hitabazwa RIB ngo ikore iperereza ahoy aba aherereye.
Uyu munyamakuru aheruka kuvugana n’abayobozi ba Radio na TV 1 kuwa kabiri w’I cyumweru,gishize ndetse nyuma y’aho ntabwo yongeye kuboneka ku murongo wa telefoni.
Amakuru avuga ko uyu Tuyishimire Constantin yahungiye muri Uganda kubera ko yari afite amadeni menshi y’abantu batandukanye.
Umunyamakuru Tuyishimire ngo yaba ari muri Uganda rwihishwa
Murakoze kutubeshya
yebaba we TV1murahombye natwe turahombye uyu mwana yavugaga amakuru neza pe mubuze umukozi twemeraga ntawamenya
ndasanga uyumugabo atata akazi ngo ahunge murebe neza rwose gusa yavugaga amakuru neza
aka kagabo Imana ikakire mubayo. nagakundaga ariko nyine ntakundi! niba kazize agatsi isi izagahorera vuba aha cg cyera.