Print

Vinka umuhanzikazi wo muri Uganda yihanije umunyamakuru wapfukamye hasi kugira ngo abone uko amufotora ibice bye by’ibanga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 July 2019 Yasuwe: 3465

Veronika Luggya ikoresha izina ry’ubuhanzi rya Vinka, yayabikoze nyuma yuko mu gitaramo aherutse gukora, gafotozi w’umunyamakuru yagombye guhigika abari bitabiriye icyo gitaramo nyuma akanicara hasi kugirango abashe gufata ifoto nziza yerekana imyanya y’ibanga y’uyu muhanzikazi kubera ko yari yambaye agakabutura gatoya kandi kagufi, bigaragara ko yari agamije kwitabwaho akanakurura igitsina gabo.

Nyuma y’aho abashinzwe kurebera inyungu z’uyu muhanzikazi muri kompanyi ya SWANGS AVENUE basabiye imbabazi abaturage ku myitwarire n’imibyinire idahwitse y’urukozasoni ya Vinka wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Bigambo’ imbere y’abana b’abanyeshuli bari bitabiriye iki gitaramo, nawe yaje asaba abanyamakuru kwerekana icyubahiro no kubaha ubuzima bwite bw’abahanzi mu gihe bakora imirimo yabo.

Umuhanzikazi Vinka yagize ati: “Umufotozi ugomba gupfukama ngo afate ifoto…. niki agamije mu buzima? Ubutaha nimumbona ku rubyiniro mu dukabutura tugufi, ntimuzivune umugongo cyangwa ngo muvune amavi yanyu mugerageza gufata amafoto kubera ko harimo ibihumbi n’ibihumbi by’andi makabutura magufi y’umukara imbere yayo… Bityo amahirwe masa”.