Print

Umurinzi wa Future yakubiswe ingumi ata ubwenge azize kwangira abantu kwifotozanya na Shebuja

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2019 Yasuwe: 2005

Uyu murinzi yahuye n’uruva gusenya ubwo abantu benshi babonaga uyu muhanzi bagahurura,ababuza kwegera uyu muhanzi ashinzwe gucungira umutekano,nibwo uyu mwongereza yaje nk’iy’agatera amukubite ingumi undi arambarara hafi.

Nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje,uyu murinzi wa Future yahohotewe n’uyu mugabo wamuturutse inyuma amukubita igipfunsi cyo mu mutwe ahita agwa.

Uyu mugizi wa nabi akimara kumukubita iki gipfunsi mu mutwe yahise yikomanga mu gatuza arishima cyane mu gihe uyu wafataga amashusho yavugije induru ati “Umurinzi wa Future araguye,umurini wa Future arasinziriye.”

Ikinyamakuru cya TMZ gikomeye mu gutangaza amakuru y’ibyamamare bitandukanye,cyavuze ko uyu murinzi yakubiswe nyuma y’aho Future yangiye itsinda ry’abantu bamubonye bagahurura bamusanga baje kumusaba ngo bifata aga selfie.

Future werekeza ku kibuga cy’indege cya Ibiza, yabwiye aba bantu ati “Ndananiwe mwihangana ntabwo uyu munsi byakunda.”

Amakuru adafitiwe gihamya aravuga ko uyu muntu wakubise umurinzi wa Future yari afite ibuye mu kiganza aba ariryo amukubita mu mutwe.

Uyu murinzi wa Future akimara kuzanzamuka,yahagarukijwe n’abantu ariko yazengereye cyane gusa nta makuru avuga niba uyu Mwongereza wamukubise yatawe muri yombi cyane ko na Future yemeje aya makuru. Uyu mwongereza yakoze uru rugomo kuwa Mbere w’iki cyumweru




Umurinzi wa Future yakubiswe ingumi 1 n’umwongereza ahita agwa hasi


Comments

Star 24 July 2019

Nanjye nzakosora bamwe usibye kubona babyimbye gusa kubera kwirirwa baterura ibyuma abandi barya ibinini ubundi nta kigenda cyabo. N’urshyi rwonyine rwamurangiza upfa kurutera ahantu runaka.