Print

Rayon Sports yasubitse umukino wa gicuti yagombaga gukina na Yanga Africans

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2019 Yasuwe: 2061

Nkuko byatangajwe ku munsi w’ejo, Rayon Sports yagombaga kwerekeza muri Tanzania tariki 02 Kanama 2019 igakina umukino wa gicuti tariki 04 Kanama na Yanga Africans, hanyuma ikagaruka mu Rwanda tariki 07 Kanama, habura iminsi mike ngo icakirane na Al Hilal Omdurman.

Biravugwa ko ikipe ya Yanga Africans yananiwe kumvikana na Rayon Sports ku bijyanye n’amatariki umukino wa gicuti wagombaga kuberaho,bituma uru rugendo rusubikwa.

Mu butumwa Rayon Sports yashize ku rubuga rwayo rwa Twitter,yavuze ko uru rugendo rwahagaze ariko bari gushaka indi mikino ya gicuti yo kubafasha kwitegura Al Hilal.

Ubutumwa bugira buti “Rayon Sports yasubitse umwiherero yagombaga gukorera muri Tanzania ndetse n’umukino wa gicuti yari kuzahakinira na Yanga Africans. Gusa iri gushaka indi mikino ya gicuti mpuzamahanga yazanika mbere y’umukino wa CAF wa Al Hilal.”

Rayon Sports niyo izatangira iyi mikino Nyafurika yakira Al Hilal yo muri Sudani I Kigali,hagati ya taliki 9-11 Kanama uyu mwaka mbere y’uko ikinira muri Sudani kuwa 24 Kanama uyu mwaka.


Comments

ngiruwonsanga BOSIKO 24 July 2019

nukuri ikipeyacu iradunshimisha