Print

Kwambara isutiye n’ikariso gusa byakuweho muri Miss Supranational bisimbuzwa kwambara Incabure[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 2726

Mu minsi yashize nibwo byatangajwe ko hagiye gutangira gutorwa abakobwa bazatoranywamo umwe uzahagararira abandi mu irushwanwa rya Miss Supranational.

Benshi bagarutse ku myambarire yagiye iranga bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa aho banenzwe kubera imyambarire yabo ihabanye n’umuco nyarwanda gusa muriki cyumweru ikibazo cyamaze kuganirwaho ku mpande zombie gishakirwa umuti uhamye kandi urambye.

Izi nizo Ncabure nyazo inkumi zo hambere zambaraga

Amakuru ava muri RALC aravuga ko barebeye hamwe impamvu izi mpaka zikunze kuvuka hanarebwa icyakorwa ngo impaka zishire. Aha bemeranyijwee ko abategura Miss Supranational mu Rwanda basabwa gukora irushanwa kugira ngo uzahagararira u Rwanda abe ari umukobwa watowe wanahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu kimbo cyo kohereza uwo bashaka.

Mu kiganiro n’Inyarwanda umwe mu bayobozi ba RALC yavuze ko bageze ku ngingo ya Bikini, basabye abategura irushanwa ko umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational azakoresha incabure aho kwambara umwambaro wa bikini.

Babajijwe impamvu bahisemo incabure batangaje ko impamvu bahisemo uriya mwenda aruko ugendanye n’umuco nyarwanda ndetse ibi bizakurikizwa no mu myaka iri mbere.

REBA HASI AMWE MU MAFOTO ATANDUKANYE UMUNYAMIDERI W’UMUNYARWANDAKAZI ’ELLESA MORGAN’ YAGIYE AFATA ASHAKA KWEREKANA INCABURE UMWAMBARO WO MU MUCO NYARWANDA: