Print

Umutoza utarashimwe n’ikipe ya Rayon Sports yagiye muri Mukura VS

Yanditwe na: Martin Munezero 26 July 2019 Yasuwe: 2745

Iyi kipe yo mu karere ka Huye yemeje ko yamaze kumvikana n’uyu mutoza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Olivier Ovambe Mathurin ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, yasinyanye na Mukura VS amasezerano yo kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere asimbuye Umurundi Haringingo Francis Christian wamaze kwerekeza muri Police FC.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yaje muri Rayon Sports nk’umusimbura wa Robertinho, gusa bikarangira ubuyobozi n’abafana b’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda badashimye imitoreze ye.

Ni nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yaberaga hano mu Rwanda, aho Rayon Sports yasezerewe muri 1/4 cy’irangiza itsinzwe na KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1.