Print

Leta ya Uganda yasabye abacuruzi bayo kureka gucururiza mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2019 Yasuwe: 8180

Ubwo yari mu nama yabereye I Kampala kuri uyu 25 Nyakanga,Minisitiri Kyambadde yasabye abacuruzi bo muri Uganda kureka amarangamutima yo gucururiza mu Rwanda rwa miliyoni 8 z’abaturage ahubwo bagashakira ahandi.

Yagize ati “Birumvikana ko dufitiye u Rwanda amarangamutima, ariko niba muri abacuruzi, mugomba kwibagirwa u Rwanda. Reka dushakire mu bindi bihugu.Reka tujye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Reka tujye mu bandi baturanyi.Ayo ni amarangamutima,ubucuruzi ni amafaranga”.Ntidukwiye kuzitirira ubukungu bwacu muri miliyoni zingahe? Miliyoni 8!”.

Muri iyi nama yateguwe n’ Ikigo cya Uganda gishinzwe igenamigambi ku bufatanye na Porogaramu y’ Umuryango w’ Abibumbye yita ku iterambere UNDP, Minisitiri Kyambadde yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna muri Gashyantare byagatumye bahagarika gukomeza kuhacururiza.

Nubwo uyu mu minisitiri yavuze ko u Rwanda rutuwe na miliyoni 8 ibarura riheruka gukorwa mu Rwanda ryagaragaje ko rutuwe na miliyoni 12,ibintu bigaragaza ko yabikoze agamije gupfobya.

Bamwe mu bacuruzi bo muri Uganda bamaze iminsi bataka ibihombo batejwe no kuba umupaka wa Gatuna warahagaritswe by’agateganyo kugira ngo usanwe ndetse ngo ntibiteguye kureka isoko ryo mu Rwanda kuko riborohera.


Comments

Karago 27 July 2019

Ndumva nta gikuba cyacitse niba natwe twaravuzeko nta munyarwanda ugomba kujya guhunahuna muri Uganda. Ndumwa rwose ibi umunyarwanda umugande wese yagombye kubifata gutyo. Umwe akamenya ibye undi akamenya ibye.Ubana neza nubishaka.


kirenga 27 July 2019

Ngewe nize ibyerekeye ubucuruzi.Uramutse ufite isoko (market) y’abantu 8 millions,ni amahirwe akomeye cyane.Uganda irimo guhomba Billions nyinshi z’amashilingi kubera kubura isoko ry’u Rwanda.Nibyo bita "manque a gagner" (short fall mu cyongereza).
Icyo nongeraho nuko aho kwangana tugomba gukundana.Nicyo kintu Yesu yasize avuze kizaranga abakristu nyakuri.Isi yose yuzuye ibibazo kubera ko abantu bangana kandi bakikunda.Nyamara imana irabitubuza.Abakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo.


Habiyambere Jean de Dieu 27 July 2019

Njye numva ibihugu byombi byakagombye gushaka vuba umuti w’ikibazo ntawe ucenga undi, kuko abaturanyi bakagombye kumvikana bagahahirana neza, kandi ndumva guhagarika guhahirana no kugenderanirana ntawe utabihomberamo hagati y’ibihugu byombi.


uwirwanda 26 July 2019

Nawe ubwo yavumbuye baramuhemba!!!!