Print

Umukunzi wa Isco yateranye amagambo n’abafana kubera ibyo yakoreye umwana we w’uruhinja

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 1992

Uyu mukinnyi wa Filimi w’umunya Espagne yanenzwe n’abakunzi be bamwibukije ko atari byiza kujyana umwana ku izuba atambaye ingofero kuko byamugiraho ingaruka.

Sara w’imyaka 27 yashyize hanze iyi foto ateruye uyu muhungu we Theo wavutse kuwa 11 Nyakanga 2019 arangije yandika kuri Instagram ye ati “Ibyishimo byanjye”.

Mu bantu bose bagize icyo bavuga kuri iyi foto nta numwe wamushimiye ahubwo bose bamubwiye ko nta mubyeyi ujyana umwana ku izuba atamwambitse ingofero.

Umwe yagize ati “Ujye utwikira umwana ku izuba mu gihe undi yagize ati “Itonde,uwo mwana aracyari muto,ntabwo wari ukwiriye kumujyana ku izuba rimeze gutya.”

Sara abonye ko aba bafana bariye karungu,yahise abasubiza ati “Twamaze hanze umunota umwe turi kwifotoza,byari saa 08:30 ariko murakoze kuduhangayikira.”Yahise asiba iyi foto kuri Instagram.