Iyi kipe yo mu karere ka Huye yemeje ko yasinyishije uyu muzamu amasezerano y’imyaka ibiri, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Nzarora Marcel yari umuzamu wa Musanze FC kuva muri Gashyantare uyu mwaka, gusa iyi kipe yo mu Ruhengeri nta mukino n’umwe yigeze ayikinira kuva yayigeramo kubera kubura ibyangombwa.
Agiye muri Mukura VS nk’umusimbura wa Rwabugiri Omar wamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri APR FC.