Print

KNC yatangaje ikintu gitangaje yifuza kugeraho mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 4278

KNC uherutse gutwara igikombe cye cya mbere nka nyiri Gasogi united,ubwo batsindiraga ku mukino wa nyuma ikipe ya Heroes kuri penaliti 4-2,yavuze ko agiye kubaka ikipe ikomeye ahereye kuri rutahizamu uturutse muri USA n’abandi 2 bakomeye ndetse ngo yifuza ko umunsi umwe yazazamura umwana akazakina mu ikipe ikomeye I Burayi.

Yagize ati “Ikintu nifuza mu mupira ni uko umunsi umwe umwana w’umunyarwanda yazambara umwenda wa Manchester United,Real Madrid n’izindi kipe zikomeye I burayi aturutse mu biganza byanjye.

KNC yavuze ko ikipe ya Gasogi FC izatangaza umutoza mukuru bivugwa ko azaturuka muri RDC,kuwa kabiri w’iki Cyumweru ndetse ngo hari abakinnyi bari basanzwe mu cyiciro cya mbere n’ icya kabiri bakomeye bamaze kumvikana,baziyongeraho n’abandi 3 bakomeye cyane bazaturuka hanze y’u Rwanda.



KNC arifuza kuzazamura nibura umwana umwe akazakina muri Manchester United cyangwa Real Madrid