Print

Nigeria: Boko Haram yishe abantu 65 yasanze bari gushyingura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 1993

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo,aba bagizi ba nabi baziye kuri za moto ndetse no mu modoka zo mu bwoko bwa Van,bamisha urufaya rw’amasasu kuri izi nzirakarengane zarimo gushyingura,abagera kuri 65 bahasiga ubuzima.

Abantu benshi mu bari bitabiriye uyu muhango wo gushyingura bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bapfuye bagerageza gucika nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.

Mu mujyi wa Maiduguri uturanye n’aho aba bantu biciwe,abicanyi b’Abayisilamu bamaze kwiyongera cyane.

Umuyobozi witwa Muhammed Bulama yavuze ko atekereza ko iki gitero cyagabwe mu rwego rwo kwihorera ku baturage bishe abarwanyi ba Boko Haram 11 mu byumweru bibiri bishize.

Umunyamakuru wa AFP wari hafi y’ahabereye ubu bwicanyi yavuze ko yabonye inzu ziri gushya ndetse n’abantu bari gutwara imirambo y’ababo bapfuye.Perezida wa Nigeria yamaganye iki gitero asaba abasirikare be gushaka abagize uruhare muri ubu bwicanyi.