Print

Police FC yasabye Rayon Sports kubahiriza amasezerano bagiranye yo kubatiza rutahizamu Bizimana Yannick

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 6002

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza, Police FC ihagarariwe n’umuyobozi wayo ACP Bosco Rangira yandikiye Rayon Sports iyisaba kubahiriza amasezerano bagiranye kera yo gutizwa umukinnyi Yannick Bizimana.

Iyi baruwa igira iti “Dushingiye ku biganiro byiza twagiranye mukwatwemerera umukinnyi Bizimana Yannick, dushingiye ku mubano mwiza aya makipe yacu afitanye ndetse n’imikoranire ya Polisi y’igihugu n’ubuyobozi , dushingiye kandi ku mbanzirizamasezerano twagiranye n’umukinnyi mbere y’uko abasinyira.

Tubandikiye tubibutsa gushyira mu bikorwa ibyo mwatwemereye mukaduha umukinnyi kuko biri mu nyungu ze ndetse n’iz’umupira w’amaguru muri rusange”.

Iyi baruwa isa n’itunguranye, yamaganwe n’umuvugizi mushya wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul wavuze ko bayibonye ariko ngo nta masezerano bagiranye na Police FC ngo keretse niba yarayagiranye na komite yacyuye igihe.

Ni byo Police FC yaratwandikiye ariko twababwiye ko bidashoboka kuko Yannick ni umukinnyi twashimye tuzanifashisha mu marushanwa atandukanye tuzakina.
Twabandikiye tubabwira ko bitakunda kuko natwe ni umukinnyi twasinyishije tumushaka”.

Nkurunziza yavuze ko batazi iby’aya masezerano yabo na Police FC,ngo na komite icyuye igihe ntabyo yababwiye.

Kuwa 20 Kamena 2019,nibwo rutahizamu Bizimana Yannick yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yamwambuye Police FC.


Comments

Riberakurora 29 July 2019

Cyorere! Aka sakamunani bahu! ubu Police yo iradushakaho iki ! Riberakurora!!