Print

Rutahizamu Clinton N’Jie uherutse gutungurana ashyira ku karubanda amashusho ari gutera akabariro yatangaje impamvu yabimuteye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2019 Yasuwe: 3250

Amashusho ya Clinton N’Jie ari gusambana yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga byatumye benshi barimo na bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamwibasira.

Uyu mukinnyi wakiniye Tottenham na Marseille,yavuze ko yibeshye akanda ahantu hadakwiriye kuri telefoni ye bitewe n’uko yari yasinze ashyira hanze amashusho ari gusambanya umugore yari yatahanye.

Nyuma yo gukora amahano, Clinton N’Jie yavuze ko yarimo kwishimira ko yabonye amasezerano mashya,aranywa arasinda niko kwibeshya yerekana amashusho ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bari kumwe atabizi.

Yagize ati “Mumbabarire nari nanyoye cyane.Nari nasinye amasezerano mashya nshaka gusoma amakuru mu binyamakuru.Nakanze ahantu [button] hadakwiriye.”

N’jie w’imyaka 25 wamaze kwerekeza mu ikipe ya Dynamo Moscow mu Burusiya,yatangarije Orange.fr ko yifashe amashusho ari gutera akabariro imbonankubone [live] ubwo yashakaga kuri google amakuru amwerekeyeho.