Print

Umupaka w’u Rwanda na RDC wafunzwe kubera icyorezo cya Ebola kiri kuvuza ubuhuha I Goma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2019 Yasuwe: 1183

Kuri uyu wa Kane mu gitondo,nibwo abaturage bakorera ubucuruzi n’akazi mu mujyi wa Goma babujijwe gutambuka kubera ko imipaka yafunzwe.

Ubuyobozi bwafashe uyu mwanzuro kubera ko mu mujyi wa Goma hamaze gupfa abantu 2 bahitanywe n’iki cyorezo ndetse hari n’umwana w’umwaka umwe bapimye bamusangana iyi ndwara ya Ebola.

Mu mibare mishya yatangajwe kuri uyu wa Gatatu yagaragaje ko abkongomani bagera ku 1,803 bamaze gutakaza ubuzima bwabo bishwe na Ebola.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma nawo wahagaritse ingendo z’ amato ajya Bukavu mu gitondo cyo kuwa 31 Nyakanga kubera gushaka abahuye n’ umugore urwaye Ebola washakaga kujya Bukavu.

Ubuyobozi bw’ urwego rushinzwe abinjira n abasohoka mu mujyi wa Goma bwakajije umutekano ku byambu n’ ikibuga cy indege cya Goma kugira ngo abarwayi ba Ebola badakomeza kuyikwirakwiza.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko iyi mipaka ishobora gufungwa hagati y’iminsi 21 n’ukwezi kugeza ubwo iki cyorezo kizaba gicogoye.

Umupaka muto wa Petite Barrière muri Rubavu usanzwe ucaho abantu ibihumbi 55 ku munsi mugihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000 ku munsi.