Print

Oumar Sidibe yaririmbwe n’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga yagaragaje imbere ya AS Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2019 Yasuwe: 6711

Umunya Mali Oumar Sidibé waraye akiniye bwa mbere Rayon Sports mu mukino wa gicuti yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0 cya Micheal Sarpong,yaririmbwe n’abafana b’iyi kipe kubera ahanini ibyo yaberetse mu minota mike yakinnye.

Uyu mugabo winjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 65,yatanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 85,bihesha Rayon Sports gutahana intsinzi imbere ya AS Kigali yari ihagaze neza cyane.

Nubwo Oumar Sidibé yatangiye imyitozo kuwa Kane nimugoroba,ntabwo Rayon Sports iramusinyisha gusa abafana benshi basabye ko asinya vuba kuko ngo afite ubuhanga budasanzwe.

Rayon Sports yihariye igice cya mbere cyane kuko yakibonye uburyo butatu bukomeye ariko igorwa n’uwahoze ari umunyezamu wayo, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu gihe igice cya kabiri cyaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yombi gusa Rayon Sports yigaranzura AS Kigali iyobonamo igitego.

Rayon Sports ikomeje imyitegurp yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho izahangana Al-Hilal Club yo muri Sudani mu ijonjora ribanza mu gihe AS Kigali izakina na KMC FC yo muri Tanzania muri CAF Confederation Cup.

Nta gihindutse,Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti ku Cyumweru ihura na Villa SC mu gihe AS Kigali na yo izakina n’iyi kipe yo muri Uganda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.


Sarpong yongeye kugaragariza abakunzi ba Rayon Sports ko ari rutahizamu ukomeye


Comments

Mazina 3 August 2019

uyu Sidibe ge sinamwemeye kuko agenda gahoro cyane, kandi ubona nta ntege z’umubiri afite. ahubwo bazarebe niba nta ndwara imunyunyuza afite, kuko nabonye atahangana na defance irimo ibigango.