Print

Amerika yohereje abaganga ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu butumwa bwo kurwanya Ebola

Yanditwe na: Martin Munezero 3 August 2019 Yasuwe: 2371

Umuyobozi ushinzwe gukumira indwara zandura muri CDC, Henry Walke, yavuze ko umubare w’abaganga boherezwa muri Congo ushobora kwiyongera mu gihe byagaragara ko umutekano umeze neza nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika.

Umuyobozi wa CDC, Dr Robert R. Redfield, abinmyujije kuri Twitter yatangaje ko imyeshyamba ziri muburasirazuba bwa Congo zibangamira abaganga bagiye gutanga ubufasha ku buryo bishobora gutuma Ebola irushaho gukwirakwira mutundi duce.

Iki kigo cyasobanuye ko kiri gukorana n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ububanyi n’amahanga ku kugenzura uko umutekano wifashe ku buryo no mu duce dukikije Umujyi wa Goma hakoherezwa abaganga batanga ubufasha ku cyorezo cya Ebola.

U Rwanda igihugu gihana imbibi na DRC rwakajije ingamba zo kugenzura abinjira mu Rwanda bavuye muri DRC ku buryo batakwirakwiza Ebola mu baturage barwo, runabagira inama yo kwirinda kujya mu duce icyo cyorezo cyagaragayemo., kuri ubu ku mupaka muto uhuza umujyi wa Rubavu na Goma abaturage bavuye i Goma binjira mu Rwanda barapimwa bakanakaraba n’amazi meza murwego rwo kwirinda iki cyorezo.


Comments

hello 5 August 2019

ni ukwitondera aba baganga njye mbona Abanya america nta mpuhwe bafdufitiye